Urukundo ruhebuje

Agakiza 1

Verse 1
Urukundo ruhebuje, gend' urwogeze hose Urukundo ruhebuje, n' indirimbo ya mbere Yaririmbge na maraika, yumvikana mu bashumba Twishimiye kumenya ko haj' urukundo rw' Imana
Urukundo! Urukundo! Urukundo! Ngurw' urukundo rw' Imana
Verse 2
Urukundo ruhebuje, rushak' uwazimiye Urukundo ruhebuje rurakubabarira Jya kuri ya soko nziza, ituruk' i Gologota Uzaboner' ubugingo mu rukundo ruhebuje
Verse 3
Urukundo ruhebuje, rutugeza mw ijuru Urukundo ruhebuje, tuzanezerwa cyane Mw ijuru nta ndwar' ibayo, nta rupfu ruzagerayo Twakijijwe n' urukundo rwinshi rw' Iman' ihoraho