Abahoze mu mwijima

Agakiza 100

Verse 1
Abahoze mu mwijima Babony' umucyo w' ukuri Haleluya, haleluya, umwana yatuvukiye, Uwo Mwana w' umuhungu Haleluya (x5)
Verse 2
Kand' azitw' Igitangaza, Azitwa n' Umujyanama Haleluya, haleluya, Azitw' Iman' ikomeye, Yitw' Umwami w' amahoro Haleluya (x5)
Verse 3
Izina rizwi ni Yesu Risobanur' Umukiza Haleluya, haleluya, Azitwa n' Imanueli, Yukw Iman' iri muri twe Haleluya (x5)
Verse 4
Icyubahiro mw ijuru Kib' icy' Iman' ihoraho Haleluya, haleluya No mw isi hab' amahoro, Abe mubo yishimira Haleluya (x5)
Verse 5
Kand' abemey' uwo Mwana Bakizera n' izina rye, Haleluya, haleluya Bahaw' ubushobozi pe, bwo kub' abana b' Imana Haleluya (x5)