Verse 1
Habayeh' umusozi warih' umusaraba
W' umubabar' utey' isoni
Ariko ndawukunda kuko Yesu yatanze
Ubugingo bwe ngo mb' ukijijwe
Nkund' uwo musaraba wa Yesu
Uvamw imbaraga zo kunesha
Nzahora ngundir' umusaraba
Kugez' ubwo nzambikwa rya kamba
Verse 2
Kand' uwo musaraba tubonahw amaraso
Dukomeze tuwuririmbe
Yes' Umwana w' Imana, yapfuy' urwo baseka,
Aduhesh' agakiza k' Imana
Verse 3
Kand' uwo Musaraba ni w' unkundisha Yesu
Nubg' usuzugurwa na benshi
Kand' Umwana w' intama yahets' umusaraba
Awujyana hamw' i Gologota
Verse 4
Kand' uwo musaraba nubwo wab' uw' isoni,
Nzakomeza kuwuhimbaza,
Kugez' ubw' Umukiza azanjya na mw ijuru
Muri bga bgami bge buhoraho