Yesu yazutse n' ukuri

Agakiza 103

Verse 1
Yesu yazutse n' ukuri Yabonekey' abigishwa Haleluya, haleluya Maria na bagenzi be Bazindukira ku mva ye Haleluya (x5)
Verse 2
Basang' imva y' ikinguwe Harimo ba maraika Haleluya, haleluya Nuko babwir' abagore Yuko Yes' ari muzima Haleluya (x5)
Verse 3
Ba bagore barihuta Kubimenye sh' abigishwa Haleluya, haleluya, Nukw abigishwa babiri Birukankira ku mva ye Haleluya (x5)
Verse 4
Nuko n' abandi bigishwa Mu nzir' ijya Emausi Haleluya, haleluya, Baganirag' ibya Yesu Uko yapfuy' agahambwa Haleluya (x5)
Verse 5
Yes' arababonekera, Ariko ntibamumenya Haleluya, haleluya Yes' ati: Yemwe, mwa bapfu Kristo yar' uwo kuzuka Haleluya (x5)
Verse 6
Bugorobye Yes' araza, Aboneker' abigishwa Haleluya, haleluya, Ati: Mugir' amahoro! Abahumeker' Umwuka Haleluya (x5)