Verse 1
Yesu, ni wowe mucyo,
Ni wowe nshima kuko wankunze
Mwami, byose wakoze
Kutwitangira ndabigushima
/: Yesu, ur' amahoro yacu,
Kuko watuberey' inshungu. :/
Verse 2
Mwami, ndanezerewe
kukuririmba kuko wankunze
Yesu, komez' umfashe,
Nanjye ngukunde, nkuririmbire
Verse 3
Yesu, ngwino tubane,
Ngwin' unyobore mu nzira yawe
Kandi ni wowe nzira,
Ur' ubugingo ndetse n' ukuri
Verse 4
Nzi ko har' igihugu
cy' umucyo mwinshi ku bakijijwe
Ndetse icyo gihugu
N' icy' izahabu zitatse neza