Verse 1
Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi
Sinarinzi Yesu wavuye mwijuru
Yambohoy' ingoyi zose nari mfite
Haleluya nsigaye ndirimba Yesu
N' igitangaza pe! N' igitangaza pe!
Rwose n' igitangaza ko Yesu yankijije
Umwuka we wera niw' ujy' unyobora
Uzangez' iwanjye mw' ijuru amahoro
Verse 2
Iyo ngeragejwe n' umwanzi satani
Ndwan' iyo ntambara nambay' ukwizera
Ijambo ry' Imana ni ryo nkota yanjye
Kandi rizangeza mwijur' amahoro
Verse 3
Nyura mu misozi nyura mu mataba
Aho hose ni ko harushy' umutima
Njya nsab' Uwiteka kugira ngw amfashe
Uwiteka na we ntatinda kunyumva
Verse 4
Mu gihe nanirwa mu rugendo rwanjye
Ndebesh' ukwizera ibiri mw ijuru
uzat' umuruho ndetse tuzahazwa
Yesu Mukiza ni we waturaritse