Verse 1
Twemezwa n' iki ko tuzagera mw ijuru?
N' Umwuka w' Ihoraho
Ibyiringiro nk' ibyo twabihabwa na nde?
N' Umwuka w' Ihoraho
/: Dushak' uwo Mwuka Wera
Ni Yesu wawutugeneye. :/
Verse 2
Umwuka Wer' akora imirim' ikomeye
Ni wo wemez' abantu
Tugir' ubwoba cyan' iyo tutakimwumva
Twibaz' icyo twakora
Verse 3
Mu gih' ubona k' utagifit' urukundo
Menya yuk' uwo Mwuka
Yabonyek' uyoborwa n' umubiri wawe
Musab' uti: garuka!
Verse 4
Turagusaba Mwami Yes' umwoherereze
Uwo Mufasha wacu,
Kuko dufit' intambar' ikomeye mw isi
Turamukwiye rwose