Verse 1
Yew' usonzey' agakiza,
Ng' ubabarirw' ibyaha
Umv' agakuru k' imvaho
Yuko Yes' agushaka
Uhamagawe na Yesu,
Na Yesu Mukiza
Aragushak' uyu munsi
Mwemerer' agukize
Verse 2
Nawe wabay' inzimizi
Kuko wa hunze Yesu,
Menya ko yagupfiriye
Ngwin' umusange none
Verse 3
Naw' uhamagawe none
Wite kur' iryo jwi rye
Reka gutind' uyu munsi
N' uwawe w' agakiza
Verse 4
Harihw abumvis' iri jwi
Bararisuzugura,
hanyuma bajy' ikuzimu
Kimwe na wa mutunzi