Pasaka yacu niy' itwibutsa

Agakiza 109

Verse 1
Pasaka yacu niy' itwibutsa Amaraso y' Umwana w' Imana Ni yo yadukuye mw Egiputa, Aho Satani yicir' abantu
Nimuze twese tumuhimbaze Kuko yemeye kudupfir' atyo Yasa tuyemo na rwa rusika Yatumye natwe twinjir' ahera
Verse 2
I Getsemani Yes' arasenga Ati: Data, niba byashoboka Iki gikombe sinkinywereho Ariko byose bib' uk' ushaka
Verse 3
Umwami Yesu n' Umucunguzi Yadupfiriye ku musaraba Byavuye ku ki? Ku rukundo rwe Rwatumy' atanga ubugingo bge
Verse 4
Uwagambaniye Yesu Kristo Kandi yar' uwo mu bigishwa be Nyamara yikururiy' ishyano Ryatumye yimanika ku giti
Verse 5
Nuko kw isaha ya gatandatu Hose habah' ubwirakabiri Bgafash' amasah' atatu yose, Bgagejeje mw isaha ya cyenda