Ku musarab' Umukiza wanjye

Agakiza 11

Verse 1
Ku musarab' Umukiza wanjye, Ni ho yanyitangiriye kera Amaraso ye yaramviriye, Kugira ngo mb' ubohowe na yo
I Gologota, i Gologota, Yesu niho yababarijwe I Gologota, i Gologota, Ni ho naherew' amahoro
Verse 2
Mu gihe Yesu yadupfiraga, Aremerewe n' ibyaha byacu Habayeh' umushits' icyo gihe Habayeho n' ubgira-kabiri
Verse 3
Na rwa rusika rwasadutsemo, Ijambo rye riragaragara Noneho mbony' inzira y' ijuru; N' ukwezwa n' amaraso ya Yesu
Verse 4
Yesu, ntangajwe n' urwo urukundo, Rwatumy' utang' ubugingo bgawe Warababaye kubera jyewe, Umubabaro w' umusaraba