Verse 1
N' utagir' umwete mu nzira y' Imana,
Ntabg' uzinjira mw ijuru
Rindir' umutima mw ijambo ry' Imana,
Ni ryo rizagukomeza
Irembo ni rito ndetse n' inzira nto
Wihangane rwose kugira ng' ucemo,
Niwemere non' agakiza k' Imana
Nibg' uzagera mw ijuru
Verse 2
Ibigusha byinshi biri mu rugendo
Kandi bizanwa n' umwanzi
Ushobora rwose kunesh' ibyo byose
Bishaka kukudindiza
Ntugakurikire ijwi wumva ryose
Kuko byashobora kukuyoby' inzira
Ukwiye kumenya ko Yes' agukunda
Nawe witang' ukomeje
Verse 3
N' utizer' Imana ntuzajya mw ijuru
Habe no guc' umutaru
Kandi n' ubugingo ntabw' uzabubona
Iryo n' ijambo ry' Imana
Mu kwizera gusa ni ho wakirizwa
N' ubu ndetse wumv' ijambo ry' agakiza
Niwihan' ibyaha, wizer' Umukiza,
Inzira y' ukuri n' iyo
Verse 4
Iman' irashaka ko bose bakizwa,
Kandi bahabw' ubugingo
Iraguha naw' umurage w' ijuru
Nib' uwushakan' umwete,
Kand' Iman' ikunda umutima wawe
Yesu na we agashaka kuwukiza,
Kand' Umwuka Wera aragukangura,
Niba wumvir' uzahirwa