Verse 1
Isezerano ry' Umwami Mana
Ntirihinduka habe na gato
Nahw imisozi yose yavaho,
Ryo ntirivaho na gato
Isezerano ry' Imana yacu,
Ntirihinduka habe na gato
Nahw inyenyeri zo zakwijima,
Isezerano rihoraho
Verse 2
Isezerano rye rihoraho,
Haba mu byago no mu mwijima,
Naho nananirwa mu ntambara,
Ryo ntirivaho na gato
Verse 3
Isezerano rye rihoraho,
Haba mu ndwara, haba mu rupfu
Imana Data ihor' impoza,
Kubw' isezerano ryayo
Verse 4
Isezerano ryayo ribaho,
Izankangura kuva mu rupfu
Kwa Data ni ho nzambikw' ikamba,
Bitewe n' isezerano