Verse 1
Amasezerano yose ukw' Iman' iyatanga,
Yakomejwe n' amaraso y' Umwami wacu Yesu
Isi nib' izavaho, Ijuru rikavaho
Uwizer' azabona Ayo masezerano
Verse 2
Jy' ukora nka Aburahamu, wubur' amaso yawe
Bar' inyenyeri wizere amasezerano ye
Verse 3
Mu mwijima wo mu nzira, twizer' Imana yacu
Hasigay' umwanya muto, izuba rikarasa
Verse 4
Nubwo turushywa n' abantu, twizer' Imana yacu
Yesu ni w' uzadufasha mu bitugerageza
Verse 5
Mu gihe tubuz' inshuti, tuguman' ukwizera
Yesu niwe nshuti nziza izahorana natwe
Verse 6
No ku byo tubona mw' isi, tuguman' ukwizera
Mw' ijuru tuzahabona ibyo twizeye byose