Verse 1
Za mbaraga zamanukiye abigishwa ba Yesu
mu murwa Yerusalemu; Iyo ni Pentekote
Izo mbaraga z' Umukiza, Ziriho n' ubu!
Mushim' Imana
Impano, impano, izo mpano z' Imana,
Na non' ubu ziriho, na non' ubu ziriho
Impano impano, izo mpano z' Imana,
Na non' ubu ziriho
Verse 2
Yesu yabasezeranije kuzahabw' imbaraga
Bashimy' Imana, kuk' Umwuka yabamanukiye
Abari bafit' intege nke,
Bigishije n' imbaraga nyinshi
Verse 3
Uwo Mwuka iy' atujemo, atwuzuz' imbaraga
Duhabwa kwizera gushyitse, tukanesh' umubi
Tugir' umuriro w' Imana,
Tuzan' abandi k' Umucunguzi
Verse 4
Yes' ujye mu mitima yacu, ucane mw umuriro
Iminsi yose tugumane kwera mu mitima
Mwuka Wera, ngwino nka mbere,
Kuri wa munsi wa Pentekote