Umuriro wawe Mukiza

Agakiza 17

Verse 1
Umuriro wawe Mukiza, Twese turashak' uwo muriro wawe Dor' uko tugusaba: Mana, Can' uwo muriro mu mitima yacu Twes' ubu tur' imbere yawe, Uduh' Umwuka wawe Mana, Duhabge Pentekote yacu Twes' ubu dutegerej' uwo muriro
Verse 2
Mana, twiteho kand' utwumve, Twese turasab' uwo muriro wawe Turakwinginga dukomeje, Can' uwo muriro mu mitima yacu Dukwiriy' imbaraga zawe Mu bitugerageza byose Ni zo zizaduha kunesha, Twes' ubu dutegerej' uwo muriro
Verse 3
Dor' imitima yos' ikonje, Irashaka ko wayih' uwo muriro Ibyo dukennye mu mitima, Byakizwa n' uko waduh' uwo muriro Jy' ubwanjye nta cyo nashobora Cyampesha gutsinda Satani Ariko nseng' Imana mvuga; Can' uwo muriro mu mutima wanjye
Verse 4
Ndagusab' umuriro Mwami, Ngo nshobore kubwiriza mu rukundo Ndashak' uwo muriro wawe, Kugira ngo ngir' umwete n' ubutwari Nshyiz' umutima wanjye wose Ku ruhimbi rw' Imana yanjye None Man' iryo turo ntuye, Ryemerer' urih' uwo muriro wawe