Verse 1
Mana, turategereje
kwakir' uwo Mwuka wawe
Tumugusabye twizeye;
Mutwoherereze, Mana
Mana yacu, Mana yacu,
Woherez' Umwuka wawe
Mu mitima yacu twese,
Twuzuriz' isezerano
Verse 2
Wonger' ucan' umuriro,
Mu mitima yacu twese
Ibitagushimishije,
ubitwikish' umuriro
Verse 3
Duh' imitim' iboneye,
Tuve mu gasuzuguro,
Utuber' Umwami twese,
Utegek' abantu bawe
Verse 4
Utwuzuz' iminsi yose,
Urukundo rwawe Mana
Tub' inzu y' Umwuka Wera,
Ahore muri tw' iteka
Verse 5
Kand' impano Z' umwuka,
uzitugabire Mwami
Ndets' ukize n' abarwayi,
na bo bakumenye Mana