Verse 1
Nari naramenyerey' ibyaha
Sinari nz' ijambo ry' Umukiza
Sinari nz' inkoni yakubiswe
Kubera jye we
Yes' Umwami yarambabariye
Yankuyehw ibyaha byanjye byose
Non' ubu ndamushimira cyane
Umusaraba
Verse 2
Ubgo numvag' ijambo rye ryiza,
Nararize mu mutima wanjye
Mperako meny' imibabaro ye,
Yatewe nanjye
Verse 3
Yes' Umwami n' Umukiza wanjye,
Ni we zuba ndetse n' ubugingo
Ndushaho kujya muhimbariza
Wa musaraba