Verse 1
Mana, nyohererez' umuriro wawe,
Ubu ni wo ntegereje
Mp' ubugingo bwiza, umpe n' urukundo
Unyuzuz' ibyiza byawe Yesu
Verse 2
Ibitagushimishije, ubitwike
Unyogeshe ya maraso
Undinde kub' umunyagasunuguro
Yes' unyeze mbone gutungana
Verse 3
Yes' undinde, sinkakugomer' ukundi
Kand' umar' umubabaro
Nyoboz' ukuboko kwawe Mwami Yesu,
Kuko kenshi nd' umunyatege nke
Verse 4
Mw ijuru tuzanezerwa bihebuje
Umubabar' uzashira
Hazabamw indirimbo zo gushimira,
Zo guhimbaza Yesu Mucunguzi