Nimuze tureb' imbere

Agakiza 21

Verse 1
Nimuze tureb' imbere, Dutegerez' igitondo Twiringir' Imana yacu, Niy' izakor' imirimo Izirukana Satani, Izategek' isi yose Tuzanesha ni dusaba, Kukw Iman' ijy' itwumvira
Verse 2
Dor' impanda ziravuze, Muze twese dukanguke, Kukw Imana yac' ishaka Yuko twese tub' abera Buri muntu mu Itorero, Ab' uwejejwe muri ryo Nshuti, reka kwiganyira, Urahabw' imbaraga nshya
Verse 3
Muririmbir' Ihoraho, Yes' ari hamwe natw' ubu Tunesh' ibigerageza Kubw' imbaraga za Yesu Nimuze tumukorere, Tumuh' ubutunzi bwacu Ndets' ubwenge n' umutima Bikorer' Umwami Yesu!
Verse 4
Kand' abantu benshi cyane Ntibaz' inzira y' ijuru Babohewe mu maboko Ya wa mugome Satani Muze twese tubashake, Tubasangish' Umukiza Ntiducogore gusenga Kugez' ubwo Yes' azaza!