Verse 1
Yesu Mwami ni w' utubaz' ati:
Ni nde ntumye mu murima wanjye
Dore hari benshi bazimiye,
Gend' ubamenyesh' ubuntu bwanjye
Mana yanjye, ntegek' ubu.
Unkozeho ikara ry' umuriro
Mana yanjye, ntegek' ubu.
Ntuma Mwam' ubu nd' imbere yawe
Verse 2
Umuntu w' Imana yaravuze
Ati: Jye nta cyo nishoboye
Arikw ashyuhijwe n' umuriro,
Ati: Mana, noneh' uz' untume
Verse 3
har' abantu benshi bazimira,
Batameny' Umwami Yesu Kristo
Muze, tujye kubabwir' inkuru
Y' agakiza k' ijambo rya Yesu
Verse 4
Igihe cy' isarura gishize,
Abakozi bose bazataha
Kand' Umwami wab' azabakira,
Ababwir' ati: Mwakoze neza