Verse 1
Umurima w' Iman' ureze,
N' igihe cyo kuwusarura
Mwa basaruzi muze vuba,
Gusarur' ibisarurwa bye
Yes' ubu turakwinginga:
Woherez' abakozi bawe
Baterany' ibyo bisarurwa,
Babigushyikirize Mwami
Verse 2
Ubazindure kare cyane,
Kand' abandi mu gica-munsi
No mu gihe cy' umugoroba,
Yes' ubahamagare bose
Verse 3
Urahamagawe Mukristo,
Genda vuba udakererwa
Kandi wubur' amaso yawe,
Kuk' Umwami Yes' aza vuba
Verse 4
Muze mwese duhaguruke,
Dukorer' uwaducunguye
Hasigaye umwanya muto,
Akaza kutugororera