Verse 1
Yes' aduhamagaye mu rukundo,
Jye na we, ndetse n' abandi
Kand' ubu yiteguye kwakira
Reka gutinda mu byaha!
Garuka, garuka
Ugarukir' Umukiza
Reka gutind' aragutegereje
Non' ugarukire Yesu
Verse 2
Ntutinde, dor' araguhamagara
Ategereje ko waza
Hafi ya Yesu haracyar' umwanya,
Ndets' uhagije n' abandi
Verse 3
Ibihe byacu bihita ningoga
Ntibizagaruk' ukundi
Sanga Yesu vub' ubon' amahoro
Bikor' ukiri muzima
Verse 4
Witegerez' urukundo rwa Yesu
Ni rwo rukwiriye bose
Kand' atwibuka kubw' imbabazi ze
Jye na we ndetse n' abandi