Verse 1
Ndashakashak' umwana wa njye,
Uri he se, mwana wanjye?
Mbere wajyag' unezeza rwose,
Na none ndacyakwibuka
Uri he se mwana wanjye?
Uri he se mwana wanjye?
Garuka ningoga!
Mwana wanjye nkunda,
Ni wowe nshak' uyu munsi
Verse 2
Mbere wari wejejwe rwose,
Ukimberey' umwana
Non' ubu wanduriye mu byaha,
N' inzira mbi wahisemo
Verse 3
None ndifuza kukubona,
Ko wagend' utunganye
Nkongera kukumv' useng' Imana
Ushimir' Umwami Yesu
Verse 4
Nshakashakir' iyi nzimizi
Uyishakish' urukundo
Ndamukiriz' uwo mwana wanjye,
Mubwire yuko murinze