Verse 1
N' inkuru nziza kur' uyu munsi,
Ibayobora gusang' Imana
*Abari hafi n' abari kure,
Mwese nimuze mukizwe nayo*
Verse 2
Munyabyaha we, ngwino ningoga!
Yesu ni w' ushaka kugukiza
*Reka gutinda cyane mu byaha,
Uyu n' umunsi wakirizwamo*
Verse 3
Kuki wahunze Yesu Mukiza,
Kandi yagucunguj' amaraso
*Jy' ureka kumuhungira kure
Wigir' inama yo kugaruka*
Verse 4
Mur' ibyo byaha, nta munezero
ugukwiriye uzahabona
*Keretse Yesu ni w' ushobora
Kunezez' uwo mutima wawe*
Verse 5
Birashoboka ko twanezerwa,
Mu bihe byose no mu makuba
*Ni k' umukristo w' ukur' ameze,
Azanezerwa iteka ryose*