Twarabatuwe rwose

Agakiza 28

Verse 1
Twarabatuwe rwose rwose Mu Mwami Yesu Kristo Twigish' ijambo rye rizima Mu mbaraga z' Umwuka Cyo dukomeze tujye imbere, Dutsind' ibigerageza! Turwan' intambara twizeye, Twihanganire byose
Verse 2
Tur' abasirikare benshi, Twogejwe mu maraso Umwami wacu Yesu Kristo, Ni nawe muyobozi Kubw' imbaraga ze dufite, Tuzabaho no mu rupfu Dukomeze dushyire mbere, Dushimir' Ihoraho
Verse 3
Kwa Yesu dufit' ubutwari, Dufit' ubushobozi Iyo twizey' amagambo ye, Uko yayatubwiye Ku musaraba haturuka Iriba rimar' inyota Twa hanywerey' amazi meza, Amazi y' ubugingo
Verse 4
Mw ijuru n' igihugu cyacu, Cyuzuyemw amahoro Mu gihe tuzakigeramo, Tuzahimbaza Yesu Umukiz' azahanagura Amarira yacu yose Tuzanezererw' igihugu, Yadusezeranije