Yesu ni w' ufit' izina ryiza

Agakiza 29

Verse 1
Yesu ni w' ufit' izina ryiza, Mu mazina yose mur' iyi si Iryo zina Yesu, Yesu, N' umubavu mwiza cyane rwose
Iryo zina rirakomeye, Rirashobora gukurahw ibyaha Iryo zina Yesu, Yesu, Ni ryo rinezeza mu mutima
Verse 2
Nta n' irindi zina mur' iyi si Rifit' imbaraga n' ubugingo Iryo zina Yesu, Yesu, Ryaririmbwe n' abamaraika
Verse 3
Ni ryo zina rihebuj' ayandi, Ndetse ni ryo ryahanits' ijuru Iryo zina Yesu, Yesu, Ririmbwa mur' iyi si yose
Verse 4
Sinshobora kwibagirwa Yesu, Iryo zina n' agakiza kanjye Yesu, Yesu nzamubona Turi mw ijuru tunezerewe