Verse 1
Nari narazimiriye kure, nibagiwe Yesu,
Nyuma Yes' ambwiz' ijwi rye, rinzanir' umunezero
Non' ubu ndanezerewe, Kuko Yesu yantaruye
Aherakw anyoz' ibyaha. Niyemeje kumukunda
Verse 2
Sinajyaga niyibutsa ko nzajy' imbere y' Imana
Ubw' izaducir' imanza, zihwanye n' ibyo twakoze
Verse 3
Nari narushye mu byaha, nza kugarukira Yesu
Nukw ambwir' ijambo ryiza, mperako mbon' amahoro