Ubugingo bwacu ni bugufi cyane

Agakiza 30

Verse 1
Ubugingo bwacu ni bugufi cyane, Twabugeranya n' ubwato mu mazi Tunyura mu nyanja i' rimw amakuba, Arik' Umukiza ni w' utuyobora
Ubwo tuyoborwa n' Umukiza wacu, Dufit' amahoro mur' urwo rugendo Kand' azatugeza mw ijur' amahoro, Ntabgo tuzongera kwibuk' urugendo
Verse 2
Tunyura mu mbeho mu muyaga mwinshi, Ijambo ry' Imana rituber' umucyo Ubwoba n' amakuba mur' ubwo bwato Bizibagirana mw ijuru kwa Yesu
Verse 3
Nubw' uwo muyaga ufit' imbaraga, Natwe twegereye ku nkombe y' uruzi Nta muyag' uhari, nta murab' uhari N' ukuri tuzasohora mu mahoro
Verse 4
Ubwo tuzagera kwa Data mw ijuru, Rwose tuzashimir' Umukiza Yesu Nta yandi makuba tuzagir' ukundi, Tubanye na Yesu mu bwami mw ijuru