Verse 1
Musamariakazi, Yesu yaramubwiye
Ati: Mp' utuzi nyweho, naw' aramusubiza;
Byashoboka bite se, ngo mbe naguh' amazi?
*Kandi k' ur' Umuyuda nkab' Umusamariya?
Nguk' uko yatangaye*
Verse 2
Umuntu wes' uzanywa ayo mazi nzamuha,
Nta bw' azagir' inyota kugez' iteka ryose
Kukw ayo maz' ariyo yamanutse mw ijuru
*Azamuhindukira isokw idudubiza,
Muri w' iteka ryose*
Verse 3
Umpe kur' ayo mazi y' ubugingo bw' iteka,
Amar' inyota mfite, sinzongere kuvoma
Yesu yumva ningoga uwo Musamaria
*Ngwino kukw iyo mpano ituruka mw ijuru
Wayi habg' uyu munsi*
Verse 4
Iy' usobanukirwa igikorwa cy' Imana,
Ukameny' ugusabye ayo mazi yo kunywa,
Naw' uba wamusabye, akaguh' ayo mazi
*Amazi y' ubugingo ntabw' aba mur' iyi si
Abantu batuyemo*