Verse 1
Yesu Mukiza yasezeranye
Yuk' umuns' umw' azaza kudutwara
Azatujyana iwe mw ijuru,
Azaza vuba nta bw' azatinda
Sinshidikanya, mfit' ukwizera,
Kubg' Umukiza n' amaraso ye
Umwuka Wera ni we nahawe,
Ni w' uzangeza ku byo narazwe
Verse 2
Intumwa nyinshi z' Umwam' Imana,
Ubu zatumwe mur' iyi si yose
Ziramamaz' ubutumwa bwiza,
bga Yesu Kristo n' urukundo rwe
Verse 3
Abantu benshi bizer' Imana,
Bitab' umuhamagaro w' Imana
Duhuz' umutima mu rugendo,
Kandi tuzabon' ingororano
Verse 4
Igihe cy' Umwami Yesu Kristo
Cyo kugaruka kwe, kiregereje
Tugir' umwete, tumwitegure,
Az' atujyane iwe mw ijuru