Verse 1
Nyoborwa mu nzira yose
N' ukuboko k' Umukiza
Iyo mbony' inez' agira,
Nta bgo mba ngishidikanya
Ndetse ngir' umunezero,
N' amahor' asendereye
*Angirir' ubuntu bginshi,
Butagir' uko bungana*
Verse 2
Nyoborwa mu nzira yose,
Niringiy' Umwami Yesu
Antsindiran' ibishuko,
Anyongeramw' imbaraga
Mu gihe nishwe n' inyota
Naniriwe mu rugendo
*Rwa rutare rwasadutse,
Ruradudubiz' amazi*
Verse 3
Nyoborwa mu nzira yose,
Kubw' urukundo rwe rwinshi
No mw ijur' imbere ya Se,
Nzanezerwa bihebuje
Yesu ku birenge byawe,
Niho mpfukamye nkuramya
*Kuko wanyoboye neza
Mur' iyi si ngituyemo*