Verse 1
Ni Yesu wangize kub' umuvandimwe we
Iman' ishimwe cyane
Kand' ibyo mfite byose ni we wabimpaye
Iman' ishimwe cyane
Kandi yarambabariy' angir' imbohore
Yamviriy' amaraso yo mu mutima we
Ndanezerewe cyane kuko yanshunguye
Iman' ishimwe cyane
Verse 2
Ibyiza yakoze mbifitemw umufasha
Iman' ishimwe cyane
Ni w' umfasha mu bintu byose bikomeye
Iman' ishimwe cyane
Imibabaro yanjye yose ni kw ayizi
Ahindur' iyo mibabaro ngw anezeze
Iman' ishimwe kuko yumv' amasengesho
Iman' ishimwe cyane
Verse 3
Ku Mana mw ijuru mfitey' umugabane
Iman' ishimwe cyane
Mu mwanya muto tuzabon' umunezero
Iman' ishimwe cyane
Mw ijur' abera bazamurika nk' izuba
Yes' ubw' azatwambik' ikamba ry' ubugingo
Tumwitegure kukw azagaruka vuba
Iman' ishimwe cyane