Ubugingo dufite mw isi

Agakiza 36

Verse 1
Ubugingo dufite mw isi, Busa n' ibiba n' isarura Ubibira mu mubiri we, Ni w' uzasarura kubora Ubgo dukorer' Umukiza, Azatugororera mw ijuru Tugume mw ijambo ry' Imana, Kugeza mu gihe cyo gupfa
Verse 2
Kubw' ubuntu bwinshi busaga, Twemewe n' Iman' Ihoraho Kubw' ubuntu bwinshi busaga, Twahawe gukorer' Imana Twibesherejweho na Yesu, Muri byose tubonera mw isi Iyo twamamaj' ubutumwa, Ni yo nyungu yacu y' ukuri
Verse 3
Ubw' Abakristo bazinjira Mw ijuru gushim' Umukiza Ndifuza kuza jyana na bo, Dufatanye kumuhimbaza, Tuzaririmbir' Umukiza Kuko yatuguz' amaraso ye Abakoranag' urukundo, Bazahora bamuhimbaza