Nibg' ugeze mu magorwa

Agakiza 37

Verse 1
Nibg' ugeze mu magorwa, wizere, wizere Iman' izabitunganya nib' uyizeye
Niba wizey' Ihoraho, Izabigufashamo Izakor' ibitangaza, Niba wizeye
Verse 2
Nib' ufit' umubabaro, wizere, wizere Uzahozwa n' Ihoraho, Niba wizeye
Verse 3
N' ubon' ibigerageza, wizere, wizere Wemere yuk' ubinesha, Niba wizeye
Verse 4
Nib' uzi k' uri wenyine, wizere, wizere Yes' azab' akuri hafi, niba wizeye
Verse 5
Nib' urushye mu rugendo, wizere, wizere Niy' izatungany' inzira, nib' uyizeye