Verse 1
Nowa ku ki wubak' iyo nkuge?
Urakor' iby' umupfapfa rwose
Dor' utuy' imusozi, kandi nta maz' ahari
Iby' ukora biratuyobeye
Verse 2
Uwiteka ni we wabivuze,
Yukw abagizi ba nabi bose
Abujuj' is' ibyaha bazamarwa n' amazi
Ayo maz' azabar' umwuzure
Verse 3
Bagir' inama yo kubazanya
None Nowa yab' avug' ukuri
Bati: Habe na gato, ntidukwiye kwemera,
Twi komeze mu byo kwinezeza
Verse 4
Igihe na cyo gihita vuba
Nowa yubakan' umwete rwose
Bose bamurebaga ni ko bamusekaga
Bati: Noneho Noa yasaze
Verse 5
Nowa yumvir' Iman' Ihoraho
Yinjira muri ya nkuge vuba
Yinjirana n' abandi bagiriw' imbabazi
Ubw' Iman' ibakingir' urugi
Verse 6
Nukw abantu baraseka cyane
Bakomanga ku rugi bavuga
Bati: Nowa, sohoka Iyi mvur' irahita
Wi tubeshya ng' uri mu rugendo
Verse 7
Ijuru risa n' iritobotse
Ubwo ha gw' imvur' itey' ubwoba
Bati: Turarimbutse nk' uko Nowa yavuze
Dor' urupfu ruratuzengutse
Verse 8
Umv' ukw Imana yabashubije:
Nowa yajyag' abigisha rwose
Mubi gir' ibikino, mwanga kwumvir' intumwa
Ni ryo teka muciriwe none
Verse 9
Nukw amaz' aterura ya nkuge
Ireremba kuri wa mwuzure
Abicaye mu nkuge bafitemw amahoro,
Kugez' ubwo bazasohokamo
Verse 10
None natwe dufit' iyo nkuge:
N' agakiza twahawe na Yesu
Nib' ushak' amahoro, ngwino wihitiremo,
Agakiz' ureke kurimbuka