Verse 1
Kur' uyu munsi turashoboye
Kubon' ibimenyetso by' Imana
Abanyabyaha barakanguka,
Bakemer' Ihoraho
Impumyi zose n' ibipfamatwi
N' abaremaye n' abanyunyutse
Bose babasha kuba bazima,
Kubw' izina rya Yesu
Verse 2
Na n' ub' Iman' ifit' ububasha,
Ibyuts' abarway' ikibakiza
Iman' ifash' abanyantege nke,
No kubakiza rwose
Verse 3
Dufit' Umwuka Wera w' Imana
Ni w' utuyobora buri munsi
Non' Abakristo bariteguye,
Gusanganira Yesu
Verse 4
Wa munyabyaha we, sanga Yesu,
Aragushak' aguhamagara
Wiyeze mu maraso ya Yesu,
N' Umucunguzi wawe