Verse 1
Niboney' urukundo rw' Umukiza
Urwo rukundo ni rwo runezeza
Afit' izina ryiz' uwo wankunze
N' Imana Data n' Umwana we Yesu
Nashimishijwe n' urukundo rwawe,
Yewe Mana nawe Yesu Kristo
Verse 2
Jye nd' imbere yawe nd' umwana muto
Icyo nkwiriye n' ugufashwa rwose
Mu bintu byose mu kubaho kwanjye
Mu gihe ngeragezwa mur' iyi si
Nkomeza Mwami singende jyenyine
Umbe hafi mu rugendo rwanjye
Verse 3
Iyo ngusabye Yesu kujy' iwanjye,
Ubwo mba nshaka ko wamar' ubwoba
Jye munyabyaha umfat' unkomeze,
Kuko nshidikanya sinkor' ibyiza
Singikor' ibyajyaga binezeza
Ubu nkora ibyo ntikoresha
Verse 4
Niboney' urukundo rw' Umukiza,
Ari we wanshunguj' amaraso ye
Ayo maraso s' ayo mu bitungwa,
N' amaraso y' Umwami Yesu Kristo
Yar' ukiranuka mu b' isi bose,
Agezahw atang' ubugingo bwe