Verse 1
Iyo ndebeshej' ukwizera,
Nezererw' Umukiza wanjye
Mbon' ubutunzi bwinshi cyane,
Bufitwe na Dat' Uhoraho
Haleluya, ndanezerewe,
Kukw anyobor' iminsi yose,
Iyo mfit' intege nke cyane,
Ambumbatiz' amaboko ye
Verse 2
Noneho nta bwo nkir' indushyi,
Kuko nujujw' umunezero
Urukundo rwe n' imbabazi,
Bitum' anyumv' iyo musabye
Haleluya, kukw ambesheho
Non' ubu nguwe neza rwose
Niba naw' ushak' amahoro,
Umwugururir' umutima
Verse 3
Ubwo nari nkiri mu byaha,
Nari nuzuy' umubabaro
Non' ubu nta gushidikanya,
Nta teka nzacirwah' ukundi
Haleluya, amp' imbaraga
Zo gutsind' ibigerageza
Ndanezerewe mu mutima,
Ndindwa n' Iman' iminsi yose
Verse 4
Umubabaro no gusekwa,
Byose ni ko byabay' ubusa
Kuko njya mpozwa n' Umukiza,
Kandi mbumbatirwa na Data
Haleluya, Mukiza wanjye
Ni wow' untunga kubw' ubuntu
Naho nab' umunyantege nke,
Nizeye k' uzamp' imbaraga