Verse 1
Mfit' amahor' i Gologota,
Ni ho Yesu yanyitangiye
*Ni naho mfit' ubuhungiro,
Kwa Yesu wabanje kunkunda*
Verse 2
Simparanir' ubwiza bw' isi,
Kukw isi yuzuyemw ibyaha
*Ahubgo mfitiy' agakiza,
Mu nkovu za Yesu Mukiza*
Verse 3
Ni we wadutuy' imitwaro,
Yaciy' imigozi y' ibyaha
*Nejejwe n' agakiza mfite,
Kavuye mw ijambo ry' Imana*
Verse 4
Ijambo ry' Iman' Ihoraho,
Rituber' ibyo kurya byera
*Ni ryo mbaraga yo gufasha,
Umukristo mu rugendo*
Verse 5
Nabay' urusengero rwera,
Ntuwemo n' Umwuka w' Imana
*Nsigaye nyoborwa na Yesu,
Mu nzira y' isezerano rye*
Verse 6
Nawe munyabyaha, tebuka
Kwa Yesu Mukiza wa bose
*Akurambur iy' amaboko
Y' Urukundo, yo ku gufasha*