Ngwin' unyigishe ya nkuru nziza

Agakiza 43

Verse 1
Ngwin' unyigishe ya nkuru nziza, Ya nkuru y' agakiza Nubgo ntabasha kumenya neza Ubuntu bge bginshi Nzi yuk' ubgo nari mu mwijima, Yesu Mukiza yarahansanze Aherakw amp' agakiza, Ampa n' ibyiringiro
Nar' impumyi, non' ubu ndabona Kuko yumvise gusenga kwa njye Kandi ntazanyibagirwa, Kuko nzi yukw ankunda
Verse 2
Kand' iy' abumbuy' ibiganza bye, Tubonamw agakiza Nib' unaniriwe mu mutima, Ngwin' usange Yesu Waruhijwe n' ibyo byaha byawe, Tumbir' Umukiza wawe Yesu Kand' araguhe agakiza, Ngwino kukw agukunda