Verse 1
Izina rya Yesu Kristo, Riho rahw iminsi yose
Iryo zina n' iry' iteka, Kandi nta bwo rihinduka
Rikwiriy' abantu bose, Abasaza n' abasore
Rishobora kuyobor' umuntu wes' ushak' Imana
Iryo zina ndarikundira
Rinezeza mu mutima
No kubg' iryo zina ryiza,
Nanjye nahawe agakiza
Verse 2
Iryo zina ryamamaye Mu mpande zose z' iyi si
Rizanir' abantu bose Ibyiringiro bizima
Iryo zina rishobora Kudukurah' ubugome
Rigatuma, mu mutima Hategekwa n' Umukiza
Verse 3
Iryo zina rishobora Kumurika mu mwijima
Rishobora kuyobora Inzira nshya y' ubugingo
Nahw izuba ryakwijima, Iryo zina, ryo riraka
Rihimbazw' iteka ryose Mw isi ndetse no mw ijuru