Verse 1
Iby' Iman' ikora biradutangaza,
Nta n' uwabimeny' uko biri
Arikw icyo nzi nukw iby' Iman' ishaka,
Ari byo nkwiriye gukora
Verse 2
Mu rugendo nta bwo nabimenya byose,
Ariko nzi ko nzabimenya
Ni ku ki turizwa n' ibyago biriho,
Kand' ari byo mu gihe gito
Verse 3
Yesu nzi k' ufit' amagar' ibihumbi,
Harimo n' iryo wangeneye
Icyo wampitiyemo n' ukugira ngo
Nzagere mw ijur' amahoro
Verse 4
Kandi nk' ukw Eliya yajyanywe ningoga,
Nanjy' uko ni ko nzava mw isi
Ubg' ibyago byose bizaba bishize,
Hariho guhimbaz' Imana
Verse 5
Tuzab' ibihumbi turamy' Umukiza
Tuzamuririmbira twese:
Ur' Iman' ikiranuka muri byose
Ku buntu n' inam' utugira
Verse 6
Ubu ntegereje kandi nihangane
Kuzasobanukirwa byose
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo,
Mfit' umugabane mw ijuru