Verse 1
N' igihe git' intambar' igashira
N' igihe git' umurab' ugacyahwa
Noneho nkarambik' umutwe wanjye
Muri rwa rubavu rwa Yes' unkunda
*Mw ijuru ntihazageramw ibyaha,
Ni cyo gituma huzuy' amahoro*
Verse 2
Umubabaro n' uw' igihe gito
Ijoro, na ryo n' iry' igihe gito
Ndirira kenshi mur' iyi si ndimo,
Ariko nuko ntarabona Yesu
*Hazabahw igitondo gihoraho,
Ni bgo ntazongera kurir' ukundi*
Verse 3
N' igihe gito ngifit' umuruho
N' igihe gito nkazabona Yesu
Ni bgo nzaba ntandukanye n' ibyago
Nzaba mbumbatiwe mu maboko ye
*Nzi ko mw ijuru hatab' umwijima
Habah' umucyo uhorahw iteka*
Verse 4
Noneho nta cy' umubabar' untwaye,
Kuko nzawibagirirwa kwa Yesu
Nubgo ngifite kubabazwa mw isi
Mw ijuru nta mubabaro n' urupfu
*Iman' izahanagur' amarira,
Izavanah' umubabaro wose*