Verse 1
Tuzanezerwa cyane mw ijuru
Har' ibyicaro by' abahiriwe
Tuzasingiz' Umukiza wacu
Kandi tuzabana n' Imana
Tuzanezerwa, Turamy' Umukiza
Imbere y' Imana mw ijuru
Tuzanezerwa, turamy' Umukiza
Mu gihe tuzagerayo
Verse 2
Mur' iyi s' umunezero waho
Kensh' uhinduka kub' amaganya
Ariko mw ijuru nta maganya
Nta mubabar' uzahagera
Verse 3
Iyo gushidikanya n' ibyago
Bigiye kudindiz' urugendo
Tuzuburir' amaso mw ijuru
Ni ho dufit' umunezero