Verse 1
Sinzibagirw' igihe nakizwaga,
Ubwo Yesu yinjiraga muri jye
None mu mutima wanjye huzuye
Ishimwe nshimir' Umukiza wanjye
N' igitangaza, n' igitangaza,
Kuko nahaw' agakiza ku buntu
N' igitangaza, n' igitangaza,
Jye mu nyabyaha nahaw' agakiza
Verse 2
Mu magana menshi y' abanyabyaha,
Yantoranijemo ngo mb' inshuti ye
Narabohowe ndamuririmbira,
Zaburi nyinshi mu mutima wanjye
Verse 3
Koko yamfiriye ku musaraba,
Ng' umutima n' umubiri bikizwe
N' urukundo n' ubuntu butangaje,
Byatumye yitangir' umunyabyaha
Verse 4
Namanukiwe n' Umwuka w' Imana,
Anyuzuzamw urukundo rukwiye
Nuzuy' impundu mu mutima wanjye,
Abatirish' imbaraga z' ijuru