Verse 1
Yemwe bantu mwese, mushimir' Imana,
Ku mbabaz' ihor' itugiririra
Yesu Kristo, aturind' iminsi yose,
Kand' atuyobor' inzira
Shim' Imana! Shim' Imana!
Kukw ari yo iturinda twebwe twese
Shim' Imana! Shim' Imana!
Kuko irind' abayo neza
Verse 2
Yesu yakubabariy' ibyaha byose
Aragukiz' intege nke zawe
Araguhanagur' amarira yawe,
Urahazwa n' ubuntu bwe
Verse 3
Yes' ashobora kuguh' imbaraga nshya,
No kuguh' intwaro yo kunesha
Uyoborwa neza mu nzira ya Yesu,
Akurinda mu mahoro
Verse 4
Hor' ushikamye mu Mwami Yesu Kristo,
Ni ko gukiranuka gushyitse
Ni nako gakiza, ndetse ni bwo bwenge
Turonkera mu Mukiza
Verse 5
Umuns' umw' Umwami Yes' azagaruka,
Aje kutujyan' iwe mw ijuru
Uwo Mwami wacu, tuzamuhimbaza,
Kukw ari we Mucunguzi