Mu bimenyetso byose tubona

Agakiza 52

Verse 1
Mu bimenyetso byose tubona Yuk' Umukiza wac' aza vuba Nk' uk' umuraby' uhita ningoga, No kugaruka kwe ni ko kuri Tuzamusanganira mu bicu Hazabah' umunezero mwinshi Azab' ahamagay' abe bose, Abasohoze mw ijuru kwa se
Verse 2
Kur' uwo muns' abantu babiri Bazaba bari mu kiganiro Umwe muri bo azazamurwa, Arik' und' asigare wenyine Hazabahw abagore babiri Bazaba basya ku rusyo rumwe, Umwe muri bo, azazamurwa, Arik' und' asigare wenyine
Verse 3
Mur' iryo jor' abantu babiri Bazaba baryamye ku buriri Umwe muri bo azazamurwa, Arik' und' asigare wenyine Iyo nyir' inzu ameny' umunsi N' igih' umujur' azaza kwiba, Yabaye maso kurind' inzu ye, Uwo mujura nta cyo yatwara
Verse 4
Na ba bakobwa ukw ar' icumi, Bagiye gusanganir' umukwe Bari bafit' amatara yabo, Bategereje yuk' umukw' aza Abanyabwenge bari batanu, Ni bo bajyany' amavuta menshi Umukw' asohoye barinjira, Urugi ruherako rukingwa
Verse 5
Abandi batanu bar' abapfu, Bo nta mavuta bari bafite Barakomanze barasubizwa Yuko bat' azwi habe na gato Inama Yes' abagira n' iyi: Nimube maso kuko mutazi Igih' Umwam' azagarukira Biradukwiye ko twitegura