Verse 1
Umuns' umwe tuzabona
Ubwiza bw' Umwami Yesu
Atab' aje mu mucyo we
Umeze nk' uw' umurabyo
Vug' ubutumwa bw' Imana
Ubu vug' ufit' umwete
Igihe kiregeje,
Cyo kugaruka kwa Yesu
Verse 2
Uwo munsi umez' utyo,
Twawutegereje kenshi
Ubw' imbaraga z' urupfu
Zizaba zirangiy' ubwo
Verse 3
Uwo munsi w' Abakristo
Wo gusanganira Yesu
Bazambikw' imyenda yera
Mw ijuru ku Mucunguzi
Verse 4
Uvug' iyo nkuru nziza,
Ndets' ukize n' abarwayi
Ugarur' abazimiye
Gir' umwet' udakererwa
Verse 5
Mu bimenyetso tubona
Yuko Yesu ari hafi
Uwo Mwam' azagaruka
Kutujyan' iwe mw ijuru