Verse 1
Nifuza cyane kuzagera
Muri wa murwa wo mw ijuru
Mbasezeyeho bantu mwese
Mushaka gukorer' iyi si
Muri wa murwa w' ubugingo
Duteraniyeyo n' abera;
Tuzaboneray' Umukiza
Tuzanezererway' iteka
Verse 2
Ntihazageray' amarira
Muri wa murwa wo mw ijuru
Urupfu ntiru zahagera
Mu murwa w' amahor' iteka
Verse 3
Ibyago ntibizahagera
Muri wa murwa wo mw ijuru
Agahinda n' imibabaro
Nta bwo biba mur' uwo murwa
Verse 4
Tuzasangay' inshuti zacu,
Zatubanzirije mw ijuru
Ubwo turamuts' Umukiza,
Tuvuz' impundu turirimba