Verse 1
Twese uko tur' aha turanezerewe
Tugusanganiye, duhuj' umutima
Twabisaby' Imana ngw ikurinde neza
Mu rugendo rwa we no kukugarura
Ko twishimye dutya!
Ko twishimye dutya!
Bizagenda bite
Ubwo Yes' azaza
Verse 2
Ntitwakwibagiwe, ubwo twasengaga,
Kand' Imana yacu yaratunejeje,
Iduh' ukwizera, kukw izakurinda
Non' ishimwe rwose, turanezerewe
Verse 3
None, mwene Data, twongere, twishime,
Kukw Imana yacu ikira nuka,
Iby' ivuga byose, irabisohoza
Ngaho tuyishime dufatanije!